Nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe,umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzi Nemeye Platini [Platini P] wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia barushinze muri Werurwe.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi yavuzeko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ati “Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w’umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.”

Nyuma y’amezi 4 akoze ubukwe,umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia

Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri ‘status’ ye ya WhatsApp amagambo agira ati “Imana yanjye, irahambaye”.

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

Platini yigeze gutangaza ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezenye kubana akaramata

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO