Nyuma y’amezi arenga abiri igiye hanze nibwo Bruce Melodie yakwemera ko indirimbo “My Vow” ya Meddy iri muzirenze mu Rwanda.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

My Voy ya Meddy ni imwe mu ndirimbo zavugishije abantu benshi kuva uyu muhanzi yayishyira hanze, iyi ndirimbo yiganjemo amashusho y’ubukwe bwa Meddy n’umugore we Mimi yarakunzwe cyane kuburyo yahise ica agahigo katarakorwa nundi muhanzi mu Rwanda kuko yujuje miliyoni y’inshuro yarebwe kuri youtube mu minsi ibiri gusa.

Kuva iyi ndirimbo yajya hanze, abantu batandukanye barimo n’ibyamamare bagiye bagaragaza amarangamutima yabo bavugako uburyo ari nziza ndetse bamwe bakayiposinga kumbuga nkoranyambaga bakoresha kuva My Voy yajya hanze Bruce Melodie ni umwe mubyamamare bitagize icyo bivuga kuri iyi ndirimbo, amezi abiri yari ashize.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye, yavuze ko indirimbo 4 zahotse muri 2021 ari zo zamwemeje ariko ‘My Vow’ ya Meddy ari yo ihiga izindi.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye, yavuze ko indirimbo 4 zahotse muri 2021 ari zo zamwemeje ariko ‘My Vow’ ya Meddy ari yo ihiga izindi.

Uretse izi ndirimbo 4 yatoranyije z’abandi bahanzi, na we ku giti cye yavuze ko indirimbo ye ‘Katapila’ ari indirimbo nziza kandi yakunzwe cyane.

Mu kiganiro yahaye ISIMBI, Melodie yavuze ko hasohotse indirimbo nyinshi kandi nziza ku buryo byagorana kuba yatoranyamo indirimbo imwe.

Ati “Hasohotse indirimbo nyinshi kandi nziza, indirimbo impamvu ziba zikunzwe(hit) ni uko abantu baba bahuriye kukuzikunda, rero ni nyinshi cyane ku buryo utambwira imwe ngo mbone imwe yo kuvuga, ariko iri imbere y’izindi ni indirimbo ya Meddy.”

My Vow ya Meddy imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni 8 kuri YouTube. Uretse iyi ndirimbo izindi ndirimbo zamwemeje harimo ‘Away’ ya Ariel Ways na Juno Kizigenza imaze kurebwa na miliyoni 2.5 kuri YouTube, ‘Piya Puresha’ ya Niyo Bosco imaze kurebwa na miliyoni 2.1 ndetse na ‘Bambe’ ya Papa Cyangwa na Social Mula imaze kurebwa na miliyoni 1 kuri YouTube.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO