Nyuma yo gutandukana na Zari, Hamissa Mobeto na Tanasha, Diamond agiye kurongora umunyarwandakazi, yamaze kutanga inkwano

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no ku ruhando mpuzamahanga ari kwitegura kurongora Umunyarwandazi nyuma y’amezi make atandukanye n’umukunzi we w’umunya-Kenya, Tanasha Donna babyaranye umwana umwe.

Diamond ufite abana batanu yabyaye ku bagore batandukanye, aherutse gutangaza ko ubwo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 31 azaba afite undi mugore.

Ni mu gihe kandi iyi sabukuru ye azayizihiza tariki 02 Ukwakira 2020 ari nabwo yifuza gushyira umugore we mushya ku mugaragaro.

Mu kwezi gushize mu gitaramo uyu muhanzi yakoreye mu murwa mukuru Dodoma, imbere y’imbaga yafashe akanya atangaza bimwe mu byo ari kwitegura harimo no kuba yitegura kurongora.

Ikinyamakuru Sqoop cyo muri Uganda kivuga ko hari amakuru yizewe yatangajwe n’ikinyamakuru cy’imyidagaduro muri Kenya, Nairobi News yemeza ko inkwano zamaze gutangwa ndetse ko imyiteguro iri gukorwa mu ibanga kandi ko iri kugenda neza.

Inshuti y’Umuryango wo kwa Diamond Platnumz akaba yarahoze ari umuyobozi wa Polisi I Dar es Salaam, Paul Makonda niwe washinzwe ibijyanye n’inkwano mu gihe umuyobozi w’ibikorwa bya WASAFI Hellen Kazimot we ashinzwe gahunda yose y’ubukwe.

Ni nde Diamond Platnumz agiye kurongora?

Amakuru yizewe ikinyamakuru Sqoop gifite ni uko kuri iyi nshuro Diamond afite gahunda yo kubaka urugo ruhamye. Uyu muhanzi ngo yamaze gushimana n’Umunyarwandakazi ukomoka mu muryango w’abashoramari kandi bakaba bamaze amezi atandatu bamenyanye.

Amakuru avuga ko gusezerana mu byuryo bw’ibanga bizakorerwa mu idini ya Islam biteganyijwe muri uku kwezi kwa Kanama cyangwa muri Nzeri, mu gihe uyu muhanzi azabishyira ku mugaragaro mu Ukwakira 2020.

Diamond yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri

Muri izi mpera z’icyumweru mu bukwe bwa Mushiki wa Diamond, Paul Makonda yatangaje ko gahunda yo kumvikana ku nkwano yamaze kurangira.

Benshi mu bumvishe iyi nkuru bahurizaga kuri Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo ufite abana babiri ko ariwe ushobora kuba agiye kurongorwa na Diamond. Ariko bitewe n’uko uyu muhanzi yifuza kurongora umukobwa utarigeze abana n’undi mugabo kandi udafite umwana n’umwe, birumvikana ko uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga atakiri mu mubare.

Diamond yabyaranye n’abagore batandukanye bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba barimo nka Zari (Uganda), Umunyamideli Hamisa Mobeto (Tanzania), Tanasha Donna (Kenya) ndetse hakaba hari amakuru yatangajwe mu minsi yashize ko uyu muhanzi yaba yarabyaranye impanga n’uwigeze kuba Nyampinga w’u Burundi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO