Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Rayon Sports yirukanye umutoza Martinez Espinoza wayitozaga

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC, ibitego 2:0, Rayon Sports yahise yirukana uwari umutoza wayo, Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wayitozaga kuva muri Nzeri uyu mwaka.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, buvugako bwafashe uyu mwanzuro wo gutandukana n’umutoza wayo bukurikije amategeko kuko uyu mugabo atatanze umusaruro bari bamukeneyeho.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, Rayon Sports yahise yirukana umutoza Martinez Espinoza

Umuvugizi wa Gikundiro Jean Paul Nkurunziza yemejeko Rayon Yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru ati: “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatandukanye na Javier Martinez Espinoza ku bwumvikane. Hari ibyo amasezerano dufitanye adusaba mu gihe cyo gutandukana, turaza gukurikiza icyo amategeko ateganya dutandukane neza.”

Javier Martinez Espinoza, ntagomba kugaragara ku mukino iyi kipe igomba gukina na Mukura VS, ni umukino wa gicuti ukinwa kuri uyu wa Kabiri taliki 24 Ukuboza 2019 bakina murwego  rwo gusoza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’isambanywa ry’abana bwaberaga mu karere ka Nyanza.

Umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza

Uyu mutoza ukomoka muri Mexique yageze muri Rayon Sports tariki 22 Nzeri 2019, atoza imikino y’amarushanwa atandukanye arimo Super Cup n’imikino 15 ya shampiyona y’u Rwanda.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO