Nyuma yo kubyarana n’umugabo akamuta, Young Grace yabonye undi musore bari mu igerageza ry’urukundo

Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace bwa mbere yagize icyo avuga ku mukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique banabyaranye umwana w’umukobwa.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe, mbere y’uko yibaruka imfura ye, yari ari mu rukundo na Pique banabyaranye ndetse yari yaramwambitse impeta amusaba kumubere umugore undi na we yari yarabimwemereye ariko ibyabo byaje kurangira batabanye.

Young Grace bwa mbere yagize icyo avuga ku mukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Rwabuhihi Hubert uzwi nka Pique banabyaranye umwana w’umukobwa.

 

Nyuma yo kwibaruka, uyu muraperikazi wakanyujijeho mu bihe byashize, yavuze ko ashyize imbere kwita ku mwana we ndetse icyo gihe yavugaga ko yuzuye ibinezaneza byo kwitwa umubyeyi.

Ubwo habaga umunsi wahariwe abakundanye uba tariki 14 Gashyantare, Young Grace yagaragaje impano yavuze ko yahawe n’umukunzi we.

Grace yemeje ko ubu afite umukunzi mushya babyumva kimwe ariko ko bitarakomera.

Uyu muhanzikazi uherutse kujya i Dubai mu kwezi gushize kwa Werurwe, yagaragaje impano yazaniye abantu batandukanye barimo n’iy’umukunzi we.

Mu kiganiro yagiranye Isimbi, yemeje ko ubu afite umukunzi mushya babyumva kimwe ariko ko bitarakomera.

Yagize ati “Ntabwo ndurimo neza [urukundo], umuntu tuba tuvugana twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biri aho, turacyari mu igerageza.”

Gusa ntiyavuze izina ry’uwo mukunzi we mushya akizeza ko igihe nikigera azabitangaza.

Uyu mugore amaze iminsi afite n’ikiganiro gitambuka kuri television atumiramo abantu bagiye babyara batabana n’abo babyaranye bakagaragaza uko bagiye biyakira ndetse n’urugendo rw’ibyo byanyuzemo.

Hubert uzwi nka Pique yari yarambitse impeta Young Grace amusaba ko yamubera umugore

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE