Nyuma yo kwandika amateka adasanzwe, umusifuzi Mukansanga yabajijwe icyo yabwira abanyarwanda afatwa n’ikiniga asuka amarira.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Nyuma yo kwandika amateka akaba umusifuzi wa mbere w’umugore usifuye igikombe cy’Afurika cy’abagabo, Mukansanga Salima mu mvugo yumvikanamo ikiniga cyinshi yashimiye abanyarwanda yamubaye hafi.

Ibi uyu munyarwandakazi w’imyaka 33 yaraye abigezeho ubwo yasifuraga umukino wo mu itsinda B wo muri iki gikombe kirimo kubera muri Cameroun wo Zimbabwe yatsinzemo Guinea 2-1.

Uyu musifuzi yahise afatwa n’amarangamutima, ikiniga kiramufata maze amarira arashoka.

Hari nyuma y’uko n’ubundi yaherukaga kwandika amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’umugore wagaragaye ku mukino w’igikombe cy’Afurika cy’abagabo, hari tariki ya 10 Mutarama ubwo Guinea yatsindaga Malawi yari umusifuzi wa Kane.

Nyuma y’uyu mukino akaba yatangarije umunyamakuru Uwimana Clarisse wa BB FM ko ntacyo yabona yavuga uretse gushimira abanyarwanda bamubaye hafi.

Ati “Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane. Biranandenze .”

Uyu musifuzi yahise afatwa n’amarangamutima, ikiniga kiramufata maze amarira arashoka.

Ati “Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.”

REBA VIDEO

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Salima muri 2018 yasisifuye igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye Uruguay, 2019 yasifuye igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bbufaransa.

Muri Nyakanga 2021 yasifuye imikino Olempike yabereye Tokyo, yari umusifuzi wo hagati ubwo U Bwongereza bwatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0.

Muri 2019 kandi yasifuye igikombe cy’Afurika cy’abatarenge imyaka 23.

Rhadia Mukansanga Salima w’imyaka 33, muri 2007 nibwo FERWAFA yamwemeje nk’umusifuzi wayo, muri 2012 nibwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO