Umuhanzikazi Rihanna yongeye kugaragara n’umukunzi we ASAP Rocky baryohewe n’urukundo nyuma y’iminsi mike uyu mugabo afunzwe agafungurwa hatanzwe ingwate y’arenga miliyoni 560.
Umuraperi ASAP Rocky uri mu rukundo na Rihanna ndetse bakaba bitegura kubyarana umwana wabo w’imfura aherutse gufungwa afatiwe ku kibuga cy’indenge ubwo yari kumwe n’umukunzi we bavuye mu biruhuko i Barbados aho Rihanna avuka.


Uyu muraperi wahise afungurwa mu masaha make bivugwa ko Polisi yari imaze igihe imukurikiranaho icyaha cyo kuba yararashe umuntu kugirango afungurwe byamusabye gutanga ingwate y’akayabo kangana 550,000$ asaga miliyoni 560,724,450 mu mfaranga y’u Rwanda.
Asap Rocky na Rihanna bitegura kwibaruka umwana w’imfura bongeye kugaragara bishimanye nyuma yuko uyu muraperi afunguwe.
Aba bombi biherutse kuvugwa ko batandukanye kubera ko Asap yaciye inyuma Rihana ariko biza kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha nubwo aba bombi nta numwe wagize icyo abitangazaho, amafoto basangiza ababakurikira ashimangira ukuri guhari ku mubano wabo.
Nkuko ibinyamakuru bitandukanye nka TMZ, Daily mail na PageSix byabitangaje, aba bombi bongeye kugaragara bari mu muhanda wa Santa Monica berekeza muri Resitora Georgio Baldi.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook