Nyuma yuko aguze imodoka ihenze cyane y’inzozi ze ya Rolls Royce, Diamond yatumijeho indege ye bwite (Private Jet)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Abdul Naseeb Juma wamamaye nka Diamond Platnumz mu muziki yahishuye ko yamaze kwibikaho indege nto ye bwite izwi nka (Private Jet).

Uyu muhanzi uherutse no kwibikaho imodoka iri mu zihenze yo mu bwoko bwa Rolls Royce yatangarije abakunzi be yamaze kugura indege ye bwite (Private Jet) azajya akoresha mu bikorwa bye bya muzika.

Diamond Platnumz mu muziki yahishuye ko yamaze kwibikaho indege nto ye bwite izwi nka (Private Jet).

Diamond washinze inzu ya WCB Wasafi akaba n’umuyobozi mukuru wayo, yatangaje aya amakuru ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko umwe mu bayobozi be bashinzwe ibikorwa bya muzika, Sallam SK Mendez.

Nk’uko Diamond abitangaza ngo yageze ku bintu byinshi kandi bikomeye mu muziki abikesha abo yakoranye nabo kugeza ubu bagikorana.

Ubusanzwe Diamond afite abajyanama bareba ibikorwa bye batatu barimo Sallam SK usanzwe amushakira amasoko y’ibitaramo ku rwego mpuzamahanga.

Hari kandi uwitwa Mkubvwa Fella, wagiye ugaragaza no gukorana n’ibyamamare bifite impano muri Tanzaniya barimo itsinda rya TMK Wanaume ryamamaye cyane, na Ya Moto Band n’abandi.

Undi umureberera inyungu wa gatatu ni Hamis Taletale uzwi cyane ku izina rya Babu Tale, uherutse kwinjira muri politiki nyuma yo kwegukana umwanya wo kuba umudepite mu gace ka Morogoro akaba anabarizwa mu Ishyaka rya CCM rinayoboye ubutegetsi buriho muri Tanzania.

Umuhanzi Diamond abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yifuriza umujyanama we isabukuru nziza, uyu muhanzi yagize ati: “Twaguze Rolls Royce 2021 igizwe n’ibirometero zero umwaka ushize (itaragendwamo), ndetse tugura n’indege nto izwi nka Jet Private uy’umwaka, icyo nicyo gisobanuro cyo kugira ubuyobozi bwiza! … Fu * k! uyu ni umunsi w’amavuko w’umujyanama wanjye Sallam SK dukwiriye kwishima bikomeye cyane muri UPEPO GARDEN iri joro!!”

Umuhanzi Diamond Platnumz abaye umwe mu bahanzi bake batunze indege yabo bwite bamenyakanye bakomoka ku mugabane w’Afurika bayobowe n’icyamamare Davido.

Icyakora nubwo uyu muhanzi yatangaje amakuru yuko yamaze kwibikaho indege ye bwite ntiyabashije gutanga ari ubuhe bwoko cyangwa amafranga yabashije kuyigura.

Uyu muhanzi uherutse no kwibikaho imodoka iri mu zihenze yo mu bwoko bwa Rolls Royce yatangarije abakunzi be yamaze kugura indege ye bwite (Private Jet)
Ubusanzwe Diamond afite abajyanama bareba ibikorwa bye batatu barimo Sallam SK usanzwe amushakira amasoko y’ibitaramo ku rwego mpuzamahanga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO