Nyuma yuko bafunze burundu konte ye kuri twitter ndetse nizindi mbuga zikamuhagarika, Donald Trump urubuga rwe bwite rugiye gutangira gukora.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Tariki 21 Gashyantare nibwo urubuga nkoranyambaga rwa Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzamurikwa ndetse rukazatangira ruri kuri Apple Store.

Uru rubuga ruzaba rwitwa “Truth Social” ntabwo uburyo rukora biramenyekana, gusa ababikurikiranira hafi basobanura ko rutazaba rutandukanye cyane n’imikorere isanzwe ya Facebook.

Donald Trump wabaye Perezida wa Amerika.

Trump yafashe umwanzuro wo gushinga uru rubuga nyuma y’aho akumiriwe kuri Twitter azira amagambo ashyigikira imyigaragambyo yakurikiye itorwa rye muri Mutarama 2021. Ni imyigaragambyo yagejeje aho abamushyigikiye birara mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mugabo asobanura ko uru rubuga nkoranyambaga rwe ruzaha abantu amahitamo mashya ku buryo badakomeza kwiringira izindi ashinja ko zibogama.

Rwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga ba Trump ryitwa Trump Media and Technology Group. Ruri gukoreshwa ubu n’abantu bake batoranyijwe mu gihe hategerejwe ko rumurikwa.

Bibarwa ko uru rubuga rufite agaciro ka miliyari 10$ na mbere y’uko rumurikwa, bigaragaza uburyo ruhanzwe amaso n’ingeri nyinshi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO