Nyuma yuko batangaje ko yatsindiye manda ya Gatandatu, Perezida Idriss Déby yapfuye azize ibikomere arasiwe ku rugamba yarwanagamo n’inyeshyamba zamuteye.

Igisirikare cya Chad kimaze gutangaza ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya gatandatu yiyamamarije.

Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.

Ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.

Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, n’Ishyirwaho rya leta y’inzibacyuho.

Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE