Nzabarushimana Eric wari agronome mu murenge, ubwo yari atwaye moto, yagonganye n’igare ahita apfa

Nzabarushimana Eric wari ushinzwe ubuhinzi “agronome” w’Umurenge wa Mukarange yagonzwe n’igare ku mugoroba wo ku Cyumweru ahita apfa, we yari atwaye moto.

Yakoze impanuka ubwo yari kuri moto yerekeza ahitwa mu Rukomo. Amakuru avuga ko yagonganye n’igare ahita apfa.

Nzabarushimana Eric wari kuri moto, yagonganye n’igare ahita apfa

Umunyonzi wari ku igare kugeza twandika inkuru yari akiri mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Umuseke ko uriya mukozi yakoze impanuka ahita apfa.

Ati: “Nibyo yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (tariki 11 Ukwakira 2020), twabuze imbaraga bikomeye kuko yari agifite imyaka 30.”

Nyakwigendera yari atarashaka umugore.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE