Paul Okoye na Peter Okoye abasore b’impanga bagize itsinda rya P-Square bakoze igitaramo cyabo cyambere barikumwe nk’itsinda aho bari bamaze imyaka 5 baratandukanye.
P-Square bakoze igitaramo cyari gitegerejwe na benshi nyuma y’iminsi mike bagaragajeko bongeye kwiyunga, ubwo bizihizaga imyaka 40 bamaze bavutse.


Ni igitaramo cyabereye muri Nigeria cyari cyiswe “P-square Reactivated” abantu benshi bari bacyitabiriye kubwinshi baje kwirebera imibyinire yaba basore bari barigaruriye imitima ya benshi muri Afurika.
Mbere yo kuririmba babanje basaba abafana babo n’isi yose imbabazi kubera amakosa bakoze bagatandukana. Umwe muri aba basore babiri yagize ati “Mbere ya byose mutwihanganire. Ndashaka ko isi yose imenya ko turi gusaba imbabazi.”
Aba bahanzi bahise baririmba indirimbo yabo yakunzwe yitwa ‘Ifunanya’ abafana basimbukana na bo.
Aya magambo bayavuze bapfukamye bagaragariza abafana babo ko ibyo bakoze atari byo kandi bifuza ko bongera kubagirira icyizere no kubereka urukundo nk’urwo baberekaga mbere.
P Square mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo yiyunze nyuma y’imyaka itanu abari bayigize uko ari babiri badacana uwaka.


Ku wa 18 Ugushyingo ni bwo hatangiye gukwira inkuru zigaragaza ko izi mpanga zombi ziyunze. Iri tsinda ryasenyutse mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook