Padiri Ubald urembeye mu bitaro aho ari mubyuma bimwongerera umwuka yageneye ubutumwa abakirisitu abifuriza Noheli Nziza.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Corona Virusi, yageneye ubutumwa abakirisitu abifuriza Noheli Nziza.

Tariki ya 21 Ukwakira nibwo hamenyekanye inkuru ko Ubald wamenyekanye cyane mu masengesho yo gusabira abarwayi bagakira ndetse n’isanamitima, yanduye icyorezo cya Corona Virus.

Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Corona Virusi

Kuva icyo gihe uyu mu padiri ntabwo arakira ndetse ageze ku rwego rwo guhumekera mu byuma yongerewe umwuka.

Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa kane ari kwa muganga muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho arembeye, yifurije Noheli nziza anashimira abakomeje kumusengera.

Yagize ati”Ubald uri mu bitaro arabifuriza Noheli Nziza,mwarakoze ku bw’amasengeshoyanyu ndwaye Covid, Murakoze cyane, ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu.”

Padiri Ubald yifurije Noheli nziza anashimira abakomeje kumusengera.

Kugeza ubu hakenewe inkunga yabarirwa mu 150,000$ ngo uyu mu padiri avurwe akire gusa kuri ubu hakaba hamaze kuboneka 50,000$.

Mbere y’uko Padiri Ubald yandura Corona Virusi yari amaze iminsi afasha abakristu gatolika mu kuvugira hamwe isengesho rya Rozali akoresheje imbuga nkoranyambaga cyane cyane Facebook.

Wifuza ku mufasha wanyura hano: https://charity.gofundme.com/o/en/campaign/fight-for-father-ubald/centerforpeaceinc?fbclid=IwAR07BBvhSX8tP9c2JDcBzOXnssTlMji1fSF1DHOodWAYz2gshPi4bXbnni0

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE