Padiri Ubald uzwiho gusengera abafite indwara zananiranye zigakira, arembejwe na koronavirusi, arasaba amasengesho

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara yatangaje ko yanduye COVID-19 ndetse ari kwitabwaho n’abaganga kugira ngo barokore ubuzima bwe.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira gukwirakwira mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, Padiri Ubald Rugirangonga yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye mu bikorwa byo gusengera abantu.

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu gusengera abantu bagakira indwara yatangaje ko yanduye COVID-19

Uyu mupadiri ufite ingabire yo gusengera abantu bagakira indwara za roho n’umubiri, yakomeje kubikora akoresheje facebook ndetse abantu bakomeza gutanga ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye biciye mu mugaragu wayo.

Hashize iminsi mike abantu batabasha kuvugira hamwe isengesho rya rozari na Padiri Ubald, akaba yatangaje ko icyabiteye ari uko yanduye COVID-19 atameze neza.

Ati “ Turisegura ko nta sengesho rya rozari ryari rihari mu minsi mike ishize. Padiri Ubald arasaba ko musengera. Yanduye COVID-19 ntabwo ameze neza. Ari kwitabwaho bishoboka n’abaganga kugira ngo akire vuba.”

Yahumurije abakirisitu ko umunsi yakize azongera kwifatanya na bo mu isengesho rya rozari, abasaba gukomeza kumusengera.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu bihugu byashegeshwe

n’icyorezo cya COVID-19 aho abarenga miliyoni umunani banduye ndaho abasaga ibihumbi 200 bakaba baritabye Imana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO