Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky Kimomo washakaga kumwubakiraho izina.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abijuru Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yamaze gutandukana na Rocky Kimomo bari bamaze umwaka urenga bakorana.

Papa Cyangwe yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoranaga n’umusobanuzi Rocky wanamusinyishije amasezerano y’imikoranire muri kompanyi ye yise “Rocky Entertainment”

Abijuru Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yamaze gutandukana na Rocky Kimomo bari bamaze umwaka urenga bakorana.

Rocky na Papa Cyangwe byatangiye ari inshuti zisanzwe nuko nyuma baza kwemeranya gutangira gukorana nk’akazi aho bahereye ku ndirimbo Mama Cyangwe yari irimo n’umuraperi Khalifan.

Aba bombi bakomeje gukorana ndetse bashyira hanze indirimbo zagiye zikundwa harimo, Kutsutsu, Imbeba, Ngaho na Bambe, Papa Cyangwe yafatanyijemo na Social Mulla.

Amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com aremezako Papa Cyangwe yamaze gutandukana na Rocky ndetse uyu muhanzi yatangiye kwikorana abinyujije muri kompanyi ye yise “Cuma Gang”

Uwaduhaye amakuru  akaba inshuti ya hafi ya Papa Cyangwe, yagize ati “Papa Cyangwe na Rocky, umwuka mubi watangiye mugitaramo cyatangiwemo ibihembo bya Kiss FM cyabereye muri Arena, Papa Cyangwe yavugagako Rocky ashaka kumwubakiraho izina, nuko Rocky biramurakaza barashwana, ariko nubusanzwe bari basanzwe hari ibintu batumvikanagaho nko kugabana amafranga y’ibitaramo Papa Cyangwe yari atangiye gutumirwamo”

Ikindi kigaragaza ko Rocky yaba yatandukanye na Papa Cyangwe ni EP, Papa Cyangwe agiye gushyira hanze atabifashijwemo na Rocky Entertainment bari basanzwe bakorana.

Papa Cyangwe yatanze integuza ya EP igizwe n’indirimbo 6 yise “Sitaki” nkuko bigaragara kuri iyi EP ntakuboko bwa Rocky kugaragaraho nkuko byari bisanzwe.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Urebe afiche ya EP, Papa Cyangwe yashyize hanze, igiye kumurikwa na Cuma Gang mugihe iyo baba bagikorana byari gukorwa na Rocky”

Papa Cyangwe yatanze integuza ya EP igizwe n’indirimbo 6 yise “Sitaki” nkuko bigaragara kuri iyi EP ntakuboko bwa Rocky kugaragaraho nkuko byari bisanzwe.

Dutegura iyi nkuru twabashije kugerageza kubaza Rocky na Papa Cyangwe niba bakirikumwe ariko bose ntanumwe twabashije kubona kumurongo we wa telefone akoresha,nibagira icyo badutangariza tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Umusobanuzi Rocky abifatanya no kumenyekanisha abahanzi

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO