Pasiteri yafashe amazi amaze kwiyugagiza umubiri, ayanyaramo arangije asaba abakristu be buriwese kujya amuca imbere agafata agakombe agasomaho agamije kubahesha imigisha iturutse mu ijuru(AMAFOTO)

Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, bibaza kubyakozwe n’umugabo wiyita umukozi w’Imana, wanywesheje abayoboke b’idini rye amazi yari amaze gukarabiramo ndetse yanayanyayemo.

Ibi byabereye mugihugu cya Ghana, murusengero rwitwa Endtime Church Of Nation ruherereye mu majyepfo y’umujyi wa Accra.

Uyu muvugabutumwa yategetse abakristu ayobora buriwese kumunyura imbere agafata amazi arimo umugisha

Uyu mugabo usanzwe ayobora uru rusengero, ku munsi wo kucyumweru ubwo habaga amateraniro yakoze ibisa n’ibitangaza, azana ikijerekani kinini cyuzuye amazi murusengero.

Aya mazi uyu mukozi w’Imana yazanye yavugako ari amazi y’umugisha, yarabanje akuramo imyambaro imbere y’abakristu nuko ajya muri cya kijerekani ariyuhagira, amaze kwiyuhagira abwira abakristu be ko agiye no kubanza kunyaramo, yarabikoze.

Uyu muvugabutumwa amaze kunyara no kogera muri aya mazi yarayasengeye, agamije kuyaha umugisha, amaze kuyasengera yahise asaba abakristu bose bari muri iryoteraniro ko bahereye kubimbere buri wese yatambuka, akajya amunyuraho akamuhereza agakombe kuzuyemo ya mazi nuko agasomaho.

Uyu mukozi w’Imana yavugako unyoye kuri aya mazi ahabwa umugisha ututse mu ijuru

Aba bakristu, ntakuzuyaza bumviye uyu mushumba wabo buriwese akajya amunyura imbere, agafata agakombe akadaha akamuhereza agasoma, avugako arikubahesha imigisha iturutse mu ijuru.

REBA VIDEO

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE