Patient Bizimana amaze iminsi 40 mu masengesho asengera umukobwa bagiye gukora ubukwe, uba muri Amerika(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana,yamaze gusaba no gukwa umukobwa uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse uyu muhanzi amaze iminsi 40 mu masengesho asengera ubukwe bwabo.

Patient Bizimana yagiye avugwa murukundo n’abakobwa batandukanye hano mu Rwanda ariko akabihakana, uyu musore hari hashize imyaka ibiri asabwe na Se umubyara, abimusabira muruhame, asaba umusore we gushaka umugore. Byabaye ku wa 1 Mata 2018 mu gitaramo cy’uyu muhanzi cya Easter Celebration.

Patient Bizimana,yamaze gusaba no gukwa umukobwa uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Muri iki gitaramo cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro, Se wa Patient, Munyaribanje Léonard yemereye Bizimana inka ariko anamusaba gushinga urugo bitarenze 2018.

Amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi ari mu rukundo na Gentille Karamira Uwera ndetse bitegura kurushinga.

Amakuru afitiwe gihamya ni uko umukobwa ukundana na Patient Bizimana atuye muri Leta ya Tennessee muri Amerika.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ibyamamare.com avuga ko Patient Bizimana yamaze gusaba no gukwa Uwera ndetse umuryango we wafashe irembo.

Patient Bizimana ni umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ku buryo no kubona ifoto byagoranye.

Gentille Karamira Uwera agiye gukora ubukwe na Patient

Ubukwe bwa Patient Bizimana buteganyijwe mupera z’umwaka wa 2020, Coronavirus nitanga agahenge.

Patient Bizimana usanzwe ari umukristu mu itorero rya Restauration Church, yagiye avugwa murukundo n’abakobwa batandukanye harimo na Deborah Masasu, umukobwa wa Apotre Masasu wakoze ubukwe mu minsi ishize, uyu musore yanavuzwe murukundo na Nyampinga w’u Rwanda, Kundwa Doriane n’abandi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO