Perezida Kagame, yagaragaye aconga ruhago ubwo bari mu birori byo gutaha Stade yo muri Sénégal(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye aconga ruhago n’abanyacyubahiro bagenzi be, ubwo bari mu birori byo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade yo muri Sénégal.

Perezida Macky Sall yavuze ko iyi Stade yayitiriye Perezida Abdoulaye Wade wamubanjirije mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa by’ubutwari yatangije bigamije iterambere muri Senegal.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye aconga ruhago n’abanyacyubahiro bagenzi be

Abakuru b’Ibihugu barimo Macky Sall, Paul Kagame, Recep Tayyeb Erdogan, wa Turukiya, George Weah wa Liberia, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau ndetse hari Perezida wa FIFA Gianni Infantino, na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, Patrice Motsepe.

Umukino wahuje ikipe y’abakinnye ruhago muri Senegal barimo El Hadji Diouf yanganyije 1-1 n’ikipe y’abaconze ruhago muri Africa irimo Samuel Eto’o Fils n’abandi warebwe n’imbaga y’abaturage ba Senegal bishimiye iki kibuga gishya ubuyobozi bw’igihugu cyabo bwabubakiye.

Perezida Macky Sall, yavuze ko Stade iri mu Mujyi mushya wa Diamniadio yuzuye itwaye miliyari 156 z’amafaranga yitwa CFA akoreshwa mu bihugu bya Africa y’Iburengerazuba angana na miliyoni 270 z’amadolari.

Stade yubatswe n’abantu bagera ku 2500 bahawe akazi na Sosiyete yo muri Turikiya (Summa construction company) muri bo 70% ni abanya-Senegal.

Diamniadio ni Umujyi uri kubakwa muri Km 30 uvuye i Dakar, ubu Leta yahashyize inzira nshya ya gari ya moshi yihuta ihuza iyi mijyi.

Ikibuga cy’iyi Stade kizanakinirwaho umukino Senegal izakiramo Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi uzaba tariki 28 Werurwe, 2022.

Perezida Kagame mubanyacyubahiro batashye sitade nshya muri Senegal
Umukino wahuje ikipe y’abakinnye ruhago muri Senegal barimo El Hadji Diouf yanganyije 1-1 n’ikipe y’abaconze ruhago muri Africa irimo Samuel Eto’o Fils

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO