Perezida Kagame yavuze kubageni barajwe muri sitade, ahishura amayeri bakoresheje bagirango polisi itabafata, hari nababonaga baje gufatwa bagahamagaza amburance

Mu Nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga serivisi vuba kandi neza, yanagarutse kandi ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 si ihanganye nacyo, by’umwihariko avuga uko abantu bifashe muri icyo cyorezo, aho hari abafashwe barenze ku mabwiriza yo kucyirinda harimo n’abageni.

Perezida Kagame yavuze ko muri uru rugendo rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hari abakoraga ibitari byo.

Perezida Kagame yavuze ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ashimangira ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ahubwo akwiriye gukurikizwa uko bikwiye

Ati “Abaraye muri stade, abandi ubanza bararaye muri za gereza, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga byacitse ngo mutinyuka gufata n’abageni?”

“Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa cyagakwiye kuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko? Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje no kumbwira ko abo bantu byitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta nubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa.

Hari n’abandi babonaga bagiye kubafata, bagahamagaza ‘Ambulance’ ngo ni abarwayi, cyangwa se ababuze uko bava ahantu hamwe bajya ahandi, ubwo ugasanga abashoferi ba za Ambulance n’abandi bagiye muri ibyo, n’ibindi byinshi.

Perezida Kagame ati “Hari abantu benshi bagiye bajya muri ibyo, harimo n’abayobozi na bo bagera aho bakatwangiriza, yaba mu bijyanye na ruswa, yaba gukora ibintu bidashyitse ku nshingano ufite, cyangwa se ukuba ufite inshingano ukazitezukaho ukajya gukora ibindi. Ibyo ntabwo bijyanye n’ibyo duhora tuvuga n’ibyo duhora twifuza ko dukora kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere”.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR barenga 650

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE