Perezida Paul Kagame yakiriye umuraperi w’umunyamerika, J.Cole

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuraperi J.Cole uri gukinira ikipe ya Patriot B.B.C mur irushanwa rya Basketball Africa League.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yahuye na J.Cole kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 gusa ntibyatangaje ingingo baganiriyeho.

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuraperi J.Cole

J.Cole amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, aho yaje gukinira ikipe ya Patriot B.B.C ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa Leaugue riri kubera i Kigali ku nshuro ya mbere.

J.Cole amaze kugaragara mu mikino itatu yose ikipe ya Patriot yakinnye aho yatsinze amanota atanu minota isaga 45 amaze gukina.

J.Cole amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda, aho yaje gukinira ikipe ya Patriot B.B.C ihagarariye u Rwanda
J.Cole amaze kugaragara mu mikino itatu yose ikipe ya Patriot yakinnye aho yatsinze amanota atanu minota isaga 45 amaze gukina.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE