Perezida wa Phillipines yategetse abapolisi kurasa buri muntu wese uzasohoka akarenga ku mategeko yo kuguma murugo

Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yategetse igipolisi kurasa bica buri muntu ugerageje kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu yumvikanye yerekana ko nta mbabazi na nke zizahabwa abatubaha amabwiriza yatanzwe na leta.

Perezida Rodrigo yagize ati:”Nta kuzuyaza. Itegeko mpaye ingabo ni uko abaturage bagomba kubaha amabwiruza yatanzwe. Utayubahirije Murase apfe.”

Yakomeje avuga ko nta mikino ihari kuva uduce twinshi tw’igihugu harimo n’umujyi wa Manila bifunze. Abantu bose bagomba gukurikiza amabwiriza kugeza icyorezo kirangiye.

Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte yategetse igipolisi kurasa bica buri muntu ugerageje kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Inteko ishinga amategeko iherutse kwemeza ingengo y’imari igomba kugoboka abatishoboye gusa ikibazo ni uko hejuru ya 16% baba munsi y’umurongo w’ubukene. Gusa ubu bufasha ntiburatangira gutangwa kubera ikibazo cy’ubukererwe bw’ibarura ry’abakeneye ubu bufasha.

Perezida Rodrigo ahumuriza abaturage yagize ati:”Mwe gusa mutegereze nubwo habayemo ubukererwe, bizabageraho kandi ntimuzasonza cyangwa ngo mwicwe n’inzara”

Impirimbanyi z’Uburenganzira bwa muntu zivuga ko ibyatangajwe na Perezida Rodrigo Duterte nibiramuka bishyizwe mu bikorwa bazaba bahonyoye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Itsinda ry’abanyeahuri CEGP rivuga ko rititeze ko abaturage bakomeza kwihanganira itsikamirwa bari gukoretwa kuko abantu batakwicwa n’inzara, ahubwo leta ya Filippines igomba kwitegura guhangana n’imyigaragambyo y’abaturage bishwe n’inzara.

Igihu cya Filippines gifite abaturage banduye Coronavirus bagera ku 2311 mu gihe abamaze guhitanwa nacyo ari 96.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE