Perezida wa Rayon Sports mubitabiriye umuhango wo gushimira Munyakazi Sadate kubikorwa by’indashyikirwa yagejeje kuri Rayon(Amafoto)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Nyuma y’ifoto ya Munyakazi Sadate yagiye hanze bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushimira ko yitwaye neza igihe yayoboraga iyi kipe, byasembuye ibitekerezo bya benshi aho benshi bavuze ko ababikoze batazi ibyo bari barimo.

Ni ifoto Munyakazi Sadate ari kumwe na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports, bafite indi foto mu ntoki ishushanyijeho Sadate ikaba yari yanditseho amagambo yo kumushimira ari mu rurimi rw’igifaransa.

Sadate yahawe impano y’ifoto yagenewe n’abafana ba Rayo Sports

Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ayo magambo yanditseho, aragira ati “imikorere yawe, imbaraga no kwihangana ugira byaduteye kumva ko ukwiye gushimirwa.”

Umunyamakuru Sam Karenzi wa Radio Fine FM, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyizeho iyi foto n’indi igaragaza perezida wa Rayon Sports kuri ubu na we ari muri uyu muhango maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yitabiriye umuhango wo gushimira Munyakazi Sadate ku bikorwa by’indashyikirwa yagejeje kuri Rayon Sports.”

Ibi byahise bisembura ibitekerezo bya benshi aho bibutse uburyo yavuye ku buyobozi nta nkuru kandi baramushinjga gusenya iyi kipe. Yatorewe kuyiyobora mu mpeshyi ya 2019 aza kuvunwaho na RGB muri Nzeri 2020 nyuma y’akavuyo kenshi kagiye kayigaragaramo, ni nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uko abahoze bayobora iyi kipe bayiyoboye aho yavuze ko bayisize mu mwenda utagira ingano, kuvuga ko bari mu ishyamba azaritema n’ibindi, byatumye agira abanzi kugeza avuyeho.

Uwayezu, Perezida wa Rayon nawe ari mubitabiriye uyu muhango

Jonas Mugendererwa “Ngo ngw’iki ariko Imana irihangana nukuri!! Ngo ibikorwa byindashikirwa yagejejeho Rayon Sports???”

Namahoro Gilbert Ati “Ati mu bikorwa by’ indashyikirwa ? Ibihe? Uwayezu ejo bundi mu minsi ishize sibwo yabazwaga Bus agasobanura uburyo ubuyobozi bwavuyeho bwayisize mu bibazo none ngo yitabiriye mu gushimira umuntu wasize ikipe mu bibazo.”

Bienfait “Najye kumuhemba nyine yamuharuriye inzira imutereka ku mwanya wo kuyobora murera, yaribuzayikure he?”

Jovin Bizimana “Akumiro ni kanseli amavunja arahandurwa!… Umenya aho bukera tuzasanga tutaramenye intego z’ubuyobozi bwa Rayon Sports (…) akaba ari yo mpamvu bamwe batamenye urwego Sadate Munyakazi yurijeho ikipe y’Imana.”

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO