Perezida Yoweri Museveni yatanze itegeko ashyiraho umunsi w’ikiruhuko wo gusengera igihugu ngo Imana ibakize Koronavirus

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse ko tariki 29 Kanama 2020 ari umunsi w’Ikiruhuko wo gusengera igihugu ngo Imana ibakize COVID-19 ariko abantu bakazasengera mu ngo zabo.

Perezida Museveni yanyujije ubutumwa kuri Twitter, atangaza uriya munsi w’ikiruhuko nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye.

Yavuze ko ibi yabihanuriwe n’umuntu w’Umugande uherutse “Kuza arambwira ngo Imana yamubwiye ngo mu minsi iri imbere ngomba kuzategura amasengesho y’Igihugu.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse ko tariki 29 Kanama 2020 ari umunsi w’Ikiruhuko wo gusengera igihugu ngo Imana ibakize COVID-19

Perezida Museveni yavuze ko aya masengeso azaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama ari ayo gusabira Igihugu Imaba ikagikiza COVID-19.

Yagize ati “Ntangaje ko tariki 29 Kanama 2020 ari umunsi w’amasengesho y’igihugu ndetse n’umunsi w’ikiruhuko. Mugume mu nzu no mu bice by’ingo zanyu ubundi musenge.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO