Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo bacukuraga inzu z’abaturage bakiba amateleviziyo ya flat Screen bakayagurisha mu mujyi wa Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha ama Televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.

Muri aba bagabo harimo abitwikiraga Ijoro bakifashisha ibikoresho bica amadirishya mu ngo z’abantu, bakiba amateleviziyo bakajya kuyagurisha.

Polisi y’igihugu yerekanye abagabo barindwi bakekwaho kwiba no kugurisha ama Televiziyo zo mu bwoko bwa Flat Screen mu Mujyi wa Kigali.

Harimo abazigemurirwaga n’abo bajura bakazigurisha hakabamo n’umwe muri bo wari ushinzwe kuzigeza kubazicuruza yaba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Umwe muri abo bakekwaho ubwo bujura witwa Bayingana Jean Paul, ushinjwa na bagenzi be kuba ari we waboherezaga kwiba izo televiziyo akaba yari afite iduka yazigurishagamo, yemereye itangazamakuru koko ko yaguraga ibijurano, akaba anabisabira imbabazi.

Yagize ati” Natangiye ngurisha aya ma televiziyo ntazi ko ari amajurano, ariko aho mbimenyeye ubu nabicitse, n’abo narinzi bagurisha ibijurano ubu nabashyikirije inzego z’umutekano bamaze gufatamo babiri abandi bari gushakishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi itazahwema gufata abajura no kubashyira ahabona, kugira ngo uyu muco mubi wo kwiba bawucikeho.

Yanasabye ko abaturage bibwe izi televiziyo baza ku cyicaro cya Polisi cya Remera bakazisura bakareba ko nta yabo irimo mu zafashwe.

Ati” Abantu nibakore akandi kazi kwiba nta kintu kibamo, kandi n’abagura ibintu birinde ibitagira fagitire. Ikindi kandi abaturage bakore ibishoboka byose kugira ngo barusheho kurinda ibyabo abajura.”

Ibikoresho byafashwe

Ingingo ya 166 yo mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba , ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE