Polisi y’Uburundi yafashe abagabo 2 bari bashinze ishyirahamwe, rihuza abasore n’abakobwa bashaka kubana nk’umugore n’umugabo, babanzaga kugupima niba uri isugi

Polisi yo mugihugu cy’i Burundi yataye muri yombi abagabo babiri, bari batangije kompanyi bise “Favorite Partner Company ” yari igamije guhuza abasore n’inkumi bifuza kubana nk’umugore n’umugabo.

Abafashwe ni Hatungimana Eddy hamwe na Niyonkuru Gad barashinjwa kwica umuco no gushaka kwinjira mubuzima bwite bw’abantu.

Abafashwe ni Hatungimana Eddy hamwe na Niyonkuru Gad barashinjwa kwica umuco no gushaka kwinjira mubuzima bwite bw’abantu.

Aba bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 21 Mata 2021, nyuma y’umunsi umwe batangaje kumugaragaro ko bagiye kufasha abasore n’inkumi bifuza kubaka ingo.

Aba bagabo babarizwaga mu mujyi wa Bujumbura, bavugaka ko ibyo bazibandaho cyane ari uguhuza abasore n’inkumi, ariko polisi yo ikabashinja gushaka kwica umuco.

Umuvugizi wa Polisi y’i Burundi, avugako kimwe mubyatumye bafatwa bagafungwa nubwo bari bemerewe gukora kumugaragaro, ari uko babanzaga kukubaza niba uri isugi ndetse ukababwira nibyo wanyuzemo murukundo niba warigeze gukundanaho.

Pierre Nkurikiye umuvugizi w’ubutabera muby’umutekano i Burundi, mukiganiro yahaye abanyamakuru.

Yagize ati “Mubyo basabaga harimo bimwe byica ubwingenge bw’umuntu aho twavuga nko kuba uri isugi, kuba warigeze kujya murukundo bigaragara ko byica umuco w’igihugu.”

Aba bagabo bafashwe bamaze umunsi, umwe batangije irishyirahamwe ryabo, kugirango baguhuze n’umukunzi byasabaga ko ubanza kwishyura amafanga 10.000 y’amarundi, maze bakabona kwiga kumwirondoro wawe.

Pierre Nkurikiye umuvugizi w’ubutabera muby’umutekano i Burundi, mukiganiro yahaye abanyamakuru.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE