Prince na George bo muri Comedy Night bagiye guserukira u Rwanda mu gitaramo kizahuza abanyarwenya beza mu karere

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Abanyarwenya Prince na George basanzwe babarizwa mu itsinda rya Comedy Night batumiwe muri Kenya guhagararira u Rwanda mu gitaramo cy’urwenya kizahuriza hamwe abanyarwenya batandukanye baturutse mu bihugu byo mu karere ka Africa y’Uburasirazuba.

Prince na George basanzwe babarizwa muri Comedy Night nibo bazaserukira u Rwanda.

Iki gitaramo cyiswe “Chipukeezy Comedy” cyateguwe na Chipukeezy uri mu bakomeye mu gutera urwenya mu gihugu cya Kenya afatanyije na Eric Omondi umaze kwubaka izina ku mugabane.

Kizitabirwa n’abandi banyarwenya batandukanye baturutse mu bihugu byo mu karere birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na South Sudan.

Prince uzaba ahagarariye u Rwanda avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuko ari ubwambere agiye kujya gusetsa hanze y’igihugu by’umwihariko mu gitaramo kizaba kirimo abanyarwenya benshi, babahanga kandi baturutse ahantu hatandukanye.

Yavuze ko imyiteguro ayigeze kure, ateguza abakunzi b’urwenya bo muri Kenya bazitabira iki gitaramo ko azabasusurutsa mu nzenya zitandukanye kuburyo bazajya bahora bibuka abanyarwenya bo mu Rwanda.

George uzajyana na Prince nawe yashimangiye ko gutumirwa muri iki gitaramo ari ibyishimo bikomeye kuko bigaragaza ko Comedy yo mu Rwanda yatangiye kurenga imbibi.

Uyu musore wamenyekanye cyane muri show yitwa ‘Aca wewe’ yatambukaga ku Igihe TV, avuga ko nubwo amafaranga ataraba menshi muri uyu mwuga wo gusetsa ariko iyo ubikora neza ugashyiramo n’imbaraga urayabona. Abanyakenya ngo bamwitege kuko azabasetsa bihambaye.

Iki gitaramo ‘Chipukeezy Comedy’ kizabera mu mujyi wa Nairobi, ku itariki ya 14 Gashyantare 2020.

Chipukeezy uri mu banyarwenya bakomeye muri Kenya niwe wateguye iki gitaramo.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO