Raj Mukunzi Jules yagaragaye muri filime bise “Iminsi Series” igice cyayo cya gatatu, yakiniwe ndetse ikanatunganyirizwa muri Amerika.
Raj Mukunzi, ni umwe mubanyarwanda baba muri Amerika muri Leta ya Michigan, uyu musore amaze kwamamara cyane kubera urukundo rwe n’umukobwa witwa Nicky rwashibutsemo kompanyi icuruza imyambaro bise “NIRA”.


Amakuru agera ku kinyamakuru IBYAMAMARE.com, ni uko Raj Mukunzi yinjiye mubyo gukina sinema aho agaragara muri filime yitwa”Iminsi Series” igaragara kurubuga rwa youtube.
Uretse kugaragara muri iyi filime, Raj Mukunzi bigaragara ko ari mubagize uruhare mu itunganwa ryayo nk’umuyobozi w’mashusho(Director).
Ni filime irimo n’abandi bakinnyi bose bakina mururimi rw’ikinyarwanda, inkuru yayo yibanda cyane kubuzima busanzwe n’urukundo.


Ibyamamare.com twagerageje gushaka Raj Mukunzi kugirango adusobanurire byinshi kuri iyi filime ntibyadukundira.
Umwe munshuti zahafi za Raj umuzi neza kuva bakiba mu Rwanda yatubwiyeko Raj ibya filime yabikunze kuva kera.
Uwaduhaye amakuru yagize ati“Kuba mwabonye Raj muri filime bikabatungura ni uko mudasanzwe mu muzi, njyewe muzi kuva kera tukiba mu Rwanda, yakundaga gukina amakinamico ku ishuri, Raj ni umuntu wiyemeza ikintu akakigeraho, sinziko azakomeza gukina filime ariko ni ibintu yakuze akunda cyane”
Raj Mukunzi yahawe igihembo muri “Vegas Movie Awards 2019” nyuma yuko akinnye muri filime y’abanyamerika yakunzwe cyane bise “True Love”. Muri iyi filime Raj Mukunzi akinamo nk’umukozi w’ibwami aho aba akunda umukobwa w’umwami bikarangira uyu mukobwa nawe amukunze.
Iyi filime yatumye Raj Mukunzi ahabwa igihembo nka “Best Suporting Actor” muri Vegas Movie Awards 2019 itegurwa na Hollywood aho Award yahawe yari ifite ahaciro k’amadorali ibihumbi 3500$.
Raj Mukunzi niwe munyarwanda wambere wabashije gutwara iyi award aho mu myaka yatambutse yagiye ihabwa abo muri Nigeria na Kenya.


Mukunzi Raj yatangiye kuvugwa cyane mu Rwanda kubera urukundo rwe na Mugisha Nicky umunyarwandakazi w’uburanga nawe uba muri Amerika bamaranye imyaka irenga 4 bari mu munyenga w’urukundo, aba bombi urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe kuburyo byatumye bakora Brand bise “NIRA” bifuzako izamenyekana cyane ku isi ikaba yanaruta Brand zisanzwe zizwi nka Dior, Nike, Adidas na Jordan zisigaye zambarwa n’abantu benshi ku isi.
REBA FILIME”Iminsi Series”



Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook