Rayon Sports inganyije na Musanze, APR FC ifata umwanya wa mbere, Gasogi itsindirwa i Rusizi

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2019 nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyon y’igihugu y’umupira w’amaguru ya 2019/2020.

Imikino ine yabaye irangiye ikipe ya Musanze itarabona instinzi na rimwe, yitendetse kuri Rayon Sports banganya igitego 1 kuri 1 uba umukino wa gatanu iyi kipe yo mu Majyaruguru inganyije mu gihe imaze gutsindwa ibiri.

Umukino waberaga kuri stade ya Kigali hagati ya APR FC na Mukura warangiye iyi kipe y’ingabo itsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Ikipe ya Gasogi United nubwo yagiye i Rusizi mu ndege ntibyayibujije kuhatsindirwa na Espoir FC ibitego 3-2 naho Kiyovu Sports itsinda Heroes 2-1.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 17, ikurikiwe na Mukura Victory Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 15, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 14.

Gahunda ya Gerayo Amahoro iri muziri kugarukwaho cyane muri shampiyona y’uyu mwaka.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO