Rayon Sports yafatiwe ibihano bikarishye kubera kwikura mu irushanwa ry’intwari

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryarangije gutangaza ko ryafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports byo kutazakina umukino n’umwe wa gicuti muri uyu mwaka wa 2020, mu gihe banakuwe mu irushanwa ry’intwari rya 2021 n’ubwo barangiza mu makipe ane ya mbere uyu mwaka.

Nkuko amakuru dukura muri iri shyirahamwe abitangaza, Ferwafa ikaba yafashe uyu mwanzuro mu nama yaraye ihuje komite nyobozi y’iri shyirahamwe aho ku murongo w’ibyigwa harimo kureba icyo bakora nyuma y’ibyakozwe n’iyi kipe y’i Nyanza.

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye Rayon Sports iri shyirahamwe rishingiye ku ngingo ya 12 itegeka amakipe yose kwitabira amarushanwa yateguwe na Ferwafa ikaba yahanishije Rayon Sports kutitabira igikombe cy’Ubutwari cya 2021, kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ndetse no kudakina umukino wa gicuti haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi 12.

Ferwafa ikaba ifashe ibi bihano nyuma yaho Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’intwari ku mpamvu z’uko yashakaga gukinisha abakinnyi badafite Licence mu gihe amategeko y’irushanwa yabibuzaga.

Ibi bikaba byarakuruye impaka ndende aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko ari uburenganzira bwayo kuba bakwikura mu marushanwa badashaka ndetse bidatinze bahita basohora ibizasabwa kugira ngo bazajye bemera gukina mu yandi marushanwa batumiwemo harimo no kuba ibihembo bigomba kuba biri ku rwego rushimishije ndetse no kuba bafite umuntu ubahagarariye mu bashyiraho amategeko y’irushanwa.

Bamwe mu bagarutse kuri iki gikorwa barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko uburyo Rayon Sports yanze kwitabira iri rushanwa atari byo kwihanganira.

Ati”…kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports kandi rigamije guha agaciro intwari zacu sibyo kwihanganira ndetse FERWAFA ntiyakabyemeye.”

Umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen Mubarak Muganga na we yari yavuze ko bidakwiye ko Rayon Sports yikura mu irushanwa ry’intwari ko abantu bagakwiye kureba inyungu za kure atari iza hafi cyane ko iri rushanwa ryari rifite kinini rivuze ku gihugu cy’u Rwanda.

Ikipe ya APR FC ni yo yegukanye irushanwa ry’intwari n’amanota arindwi, ije imbere ya Police FC yarushije inota rimwe, Kiyovu Sports ikaza ku mwanya wa gatatu mu gihe Mukura VS yaherutse izindi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO