REBA AMAFOTO : Abagore n’abakobwa 5 b’abanyarwandakazi beza cyane bambara bakaberwa

Nibakubaza igihugu kigira abakobwa beza cyane muri Afurika, U Rwanda ruza mu myanya yambere, nubwo ntagipimo gihari gishobora gupima ubwiza ariko buriwese ubasha kureba amaso aramuha.

Ubwiza bw’abanyarwandakazi abenshi ntibabushidikanyaho kuko n’abanyamahanga bagenda u Rwagasabo nabo barabyemeza, umuhanzi Diamond wo muri Tanzania ubwo yageraga mu Rwanda bwambere baramubajije bati“ni iki cyagutunguye ugeze mu Rwanda” nawe ahita asubiza agira ati “ni ubwiza bw’abanyarwandakazi”

Ikinyamakuru IBYAMAMARE.com twagukoreye urutonde rw’abakobwa n’abagore b’ibyamamare beza bakundwa na benshi kandi bambara neza bakaberwa.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo “Uwambaye neza agaragara neza”

Dukora uru rutonde twagendeye kubazwi kandi bigaragaza cyane muruhame.

5.Princes Priscillah

Umuhanzikazi Mbabazi Priscillah kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uyu mukobwa ubwiza bwe, ijwi rye byatumye yamamara cyane mu Rwagasabo

Scillah ni umwe mubakobwa bagaragara neza imbere ya camera, arambara akikwiza ntuzasanga yambaye imyambaro ikojeje isoni, ibi bituma abantu benshi bamukunda ndetse bakanamukurikirana cyane kumbuga nkoranyambaga hari n’abadahisha kumubwira ko arimwiza.

4.Mimi Mirage

Karuranga Mirage ubusanzwe ni umunyarwandakazi umaze kwandika izina mu bijyanye no gucuruza imyenda igezweho.

Mirage aba kumugabane w’iburayi ndetse akunze gutemberera mu Rwanda aje kureba iduka rye ry’imyenda.

Uyu mugore yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Safi Madiba, ni umwe mubantu ubonako bambara neza akajyanisha imyambaro akenshi aba anamamaza imyambaro acuruza.

3.ShaddyBoo

Mbabazi Shadia wamenyekanye ku izina rya ShaddyBoo,ni umwe mu banyarwandakazi basigaye batigisa urubuga rwa instagram bitewe n’ amafoto ashyiraho.

Amafoto n’amashusho Shadia akunze kusakaza kumbuga ze bituma benshi bamukunda ndetse bakamugaragariza ko yambara neza, abakurikirana uyu mugore abenshi ubonako ari abanyamahanga batwawe n’uburanga bwe.

Uyu mugore w’abana babiri, yambara imyenda igezweho kandi ukabona ko akunda kujyanisha bitewe naho ari.

Hari abantu benshi bamushinja kwiyambika ubusa mu myambarire ye ariko kuri we ibi ntibyamubuza kuberwa.

2.Kate Bashabe

Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n’ imideri, benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara kandi akaba afite ubwiza budashidikanwaho.

Uyu mukobwa akenshi yigaragaza nk’umunyamafranga, ni umwe mubakobwa bake hano mu Rwanda bafite iduka rinini ricuruza imyambaro ihenze cyane.

Kate imyambaro myinshi akunze kugaragara yambaye aba ayimurika ngo bayigure

Uyu mukobwa imyambarire ye ishimwa na benshi kuko akunze kugaragara anambaye yikwije.

1.Butera Knowles

Knowless ni umwe mubahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, uyu mugore umaze kubyara kabiri, ubwiza bwe ni kimwe mubyamutije imbaraga cyane kugirango amenyekane muri muzika.

 Knowless nawe ni umwe mubagore bazwi hano mu Rwanda bambara neza kandi bakikwiza

Uyu mugore yambara neza cyane kuburyo akenshi ubona yajyanishije imyambaro ndetse ukabona araberewe.

TUBWIRE UWO UBONA TWIBAGIWE KURU URU RUTONDE RWACU?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE