Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye imikurire y’umwana w’umukobwa, wakuwe muri Afurika afite amezi 6 akarerwa n’umukinnyi wa filime muri Amerika, Angelina Jolie wiyemeje kumubera umubyeyi we.
Zahara Jolie-Pitt, ni umwana w’mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yakuwe muri Ethiopia aho yari abayeho mu buzima bubi kuko nyina atari afite ubushobozi bwo kumurera atwarwa na Angelina Jolie yiyemeza kumugira umwana we afatanyije n’umugabo we, Brad Pitt.


Zara umaze kuba inkumi yavanywe iwabo aho yari yarananiwe kurerwa n’umubyeyi we, mugihe yari afite amezi 6.
Angelina, wiyemeje kongera uyu mwana mubana yabyaye, muri 2017 yatangarije ikinyamakuru Hello cyandikirwa muri Amerika, ko mubintu byamushimishije cyane mubuzima bwe ari uguhura n’uyu mwana avugako afite inseko idasanzwe.
Yagize ati: “Guhura na Zahara, ni kimwe mu bintu byanshimishije bidasanzwe, Ni umwe mu bantu baseka umubiri we wose ukabona aranezerewe, mukundira ko ahora yuzuye umunezero.”




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook