Ubwo Sasha yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 21, Se umubyara Barack Obama, wabaye Perezida wa Amerika yagize ati: “Nubwo waba ufite imyaka ingahe – uzahora uri umukobwa wanjye.”
Barack na Michelle Obama bifurije isabukuru nziza y’amavuko umukobwa wabo Sasha bamubwirako ari umukobwa udasanzwe.


Ku wa gatanu, Barack w’imyaka 60 y’amavuko, n’umugore we, Michelle w’imyaka 58 y’amavuko, basangije amafoto atandukanye aba bakurikirana kumbuga nkoranyambaga agaragaza ubuto bwe nuko angana ubu mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.
Mu nyandiko ye, Obama ateruye Sasha.
Yanditse ati: “Isabukuru nziza, Sasha! Nakunze kureba ko ukura mu bakobwa b’abanyabwenge, beza, kandi bitonda.”
Yakomeje agira ati“Kandi uko waba ufite imyaka ingahe – uzahora uri umukobwa wanjye. Reba ayo matama!”
Hagati aho, Madamu Obama, nawe yifashishije ifoto ateruye uyu mukobwa wabo Sasha akiri uruhinja.
Madamu Obama yanditse ku rubuga rwa Twitter na Instagram ati: “Umwana wanjye yakuze aba umukobwa mwiza, wigenga, wuje impuhwe, ushoboye cyane. Ariko uzahora uri umutobe wanjye muto”. “Nishimiye cyane umuntu uhinduka. Urukundo, Mama wawe.”
Kuri ubu Sasha yiga muri kaminuza, mu gihe umukobwa mukuru wa Obama, Malia w’imyaka 23, yarangije muri kaminuza ya Harvard mu mpeshyi ishize, ubu akaba ari umwanditsi w’uruhererekane rwa Amazone Hive.




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook