Umukobwa witwa Kelly Ngaruko ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2022, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be bari barihataniye.
Kelly Ngaruko wari uhagarariye intara ya Bujumbura yegukanye iri kamba mu ijoro ryakeye ahigitse abakobwa 11 bari barihataniye.


Nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryabaye ku wa 26 Werurwe 2022, ni bwo hari hamanyekanye abakobwa 12 bagombaga guhatanira iri kamba.
Kelly na bagenzi be batoranyijwe muri 25 bari bahagarariye Intara zabo mu irushanwa rya Miss Burundi.
Uyu mukobwa yegukanye ikamba rya Nyampinga wa 2022 ahigitse bagenzi be barimo Sezerano Arlène Antoine wabaye igisonga cya mbere na Ishimwe Aimée Gloire wabaye igisonga cya kabiri.
Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) yabaye Ndahiro Mégane.
Nyampinga w’u Burundi wa 2022 yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis nshya, lisansi y’umwaka, ubwishingizi no kuyimukorera mu gihe yagira ikibazo mu gihe cy’umwaka.
Ibi byiyongeraho kumwishyurira ishuri ndetse n’umushahara utatangajwe azajya agenerwa.
Igisonga cya mbere cyahawe miliyoni 2 z’amafaranga y’u Burundi, icya kabiri gihabwa miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Burundi mu gihe Nyampinga ukunzwe we yahawe miliyoni 1 y’amafaranga y’u Burundi.
Aba bose bazanishyurirwa amashuri, ndetse Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha, yiyemeje gutera inkunga imishinga yabo binyuze mu mishinga yashinze.


Miss Kelly Ngaruko yize ibijyanye n’imibare muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uyu mukobwa ni umwuzukuru wa Pierre Ngendandumwe
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook