Rutahizamu wa AS Kigali n’Amavubi, Biramahire Abeddy n’umukunzi we Kagame Vanessa baritegura kwibaruka imfura y’abo, ni nyuma y’uko uyu mukobwa yakorewe ibirori bya Baby Shower.
Urukundo rwa Abeddy na Vanessa ntabwo rwavuzwe cyane, ni mu gihe bombi batakunze kubitangaza cyane.


Ubusanzwe uyu rutahizamu yavuzwe mu rukundo ubwo umunyamakuru wa Radio TV10 witabiriye Miss Rwanda 2017, Umutoni Josiane muri 2020 yavugaga ko bari mu rukundo.
Icyo gihe yari yatangaje ko batangiye gukundana muri Nyakanga 2019, ni nyuma y’igihe kinini bavugana ariko nta wurabwira undi ko amukunda kugeza Abeddy afashe iya mbere.
Kuva icyo gihe ntabwo bigeze bumvikana cyane mu rukundo kugeza ubwo uyu musore muri Nyakanga uyu mwaka, yatangaje ko ari mu rukundo n’iyi nkumi igiye kumubyarira imfura y’umuhungu.


Uyu mukobwa rero akaba aherutse gukorerwa ibirori bya Baby Shower(ibirori byo kwitegura umwana uba ugiye kuvuka), ndetse akaba yaranahishuye ko ari umuhungu bagiye kwibaruka.




Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook