Umuhanzi wo muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yanyuze abanyabirori b’i Kigali mu gitaramo cyakurikiye umukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021, nyuma y’umukino wahuje intoranywa muri Basketball y’u Rwanda; Ikipe ya Shyaka Olivier ni yo yegukanye intsinzi ihigitse iya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné amanota 77-73 bisabye kwitabaza iminota itanu y’inyongera.


Ku isaha ya saa Tatu n’iminota 20 ni bwo umuhanzi Rema wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro. Mbere yo kuririmba indirimbo ya mbere abanza kubwira Abanya-Kigali ko izina rye ari “Rema”.
Uyu musore w’imyaka 21 wavukiye muri Leta ya Edo muri Nigeria, yagaragarijwe urugwiro n’igikundiro, Abanya-Kigali bamufasha kubyina no kuririmba indirimbo ze zirimo izo yakoze agitangira umuziki dore ko yawinjiyemo byeruye mu 2019.


Ubwo Rema yageraga ku ndirimbo ye yise “Soundgasm” iri mu zakunzwe cyane, umukobwa witwa Higa Sharon wari mubitabiriye igitaramo yazamutse ku rubyiniro maze arabyina akaraga umubyimba n’ikibuno biratinda.
Uyu mukobwa yabyinishije uyu muhanzi nuko abari bateraniye muri Kigali Arena bakajya bakoma amashyi bitewe nuburyo yikaragaga agera ahasi yongera azamuka ari nako akaraga umubyimba.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook