Umuhanzikazikazi Rema Namakula wahoze ari umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, yibarutse umwana yabyaranye n’umugabo baheruka kurushinga.
Uyu muhanzi yagaragje ko yibarutse umwana w’umukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga. Rema yanditse avuga ko umwana we yamwise Aaliyah Sebunya.


Yagaragaje ko yamwibarutse kuri iki Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, arangije ashimira Imana.
Aba bombi barushinze mu 2019. Uyu mugore n’uyu mugabo we w’umuganga Hamza Sebunya batangiye gukundana nyuma yaho Rema yari yatandukanye na Eddy Kenzo.
Inkuru y’urukundo rwa Rema yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 31 Kanama 2019 ubwo hasakaraga amafoto y’uyu mugore yasezeranye na Hamza mu muhango wo muri Islam uzwi nka Nikkah.
Iyi nkuru igisakara mu itangazamakuru abantu benshi ntabwo babifashe nk’ukuri ahubwo bagize ngo hari indirimbo nshya uyu mugore ashaka gushyira hanze akaba ari gukora ibi mu buryo bwo kuyamamaza, ariko nyuma bagenda babona ko aribyo.


Icyemezo cya Rema cyo gusiga Eddy Kenzo bari bamaranye imyaka itanu agasanga Hamza, hari bamwe mu bafana be kitashimishije ariko uyu mugore we abima amatwi.
Rema yamenyekanye mu bihangano bitandukanye ndetse hari iyo aheruka gukorana na The Ben.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook