Rema wataye Eddy Kenzo babyaranye umwana umwe, muburyohe bw’urukundo n’undi mugabo umusohokana buricyumweru, abababonye bati burya Eddy ntiyari Romantike niyompamvu bamutaye(Amafoto)

Rehemah Namakula, umuririmbyi kazi uri mubakunzwe cyane muri Uganda, uyu mugore yakanyujijeho murukundo n’umuhanzi Eddy Kenzo nawe uri mubakunzwe muri iki gihugu.

Urukundo rwa Rema na Eddy Kenzo rwaravuzwe cyane kuko aba bombi bakundanye basanzwe ari ibyamamare.

Eddy Kenzo na Rema urukundo rwabo rugishyushye

Rema na Eddy Kenzo batangiye gukundana mu mpera za 2014, babyaranye umwana umwe w’umukobwa bise “Aamaal Musuuza”

Aba bombi baje gutandukana muri 2019 ndetse uyu mugore Rema ahita akora ubukwe n’umugabo witwa Dr. Hamza Ssebunya.

Mubyo Rema avugako yapfuye n’umuhanzi Eddy Kenzo, avugako uyu mugabo babyaranye atitaga kunshingano z’urugo nk’umugabo harimo kuba yaramaraga igihe kinini ari mugasozi ntatahe murugo ndetse n’igihe atahiye ntabashe kwita ku mugore uko bikwiye.

aba bona urukundo rwa Rema n’umukunzi we mushya bavugako Eddy Kenzo atazi gukundwakaza

Ku wa kane, 14 Ugushyingo 2019, Rema Namakula yerekanye umukunzi we mushya, Dr. Hamza Ssebunya, mu birori byabereye iwe i Nabbingo, kuva icyo gihe kugeza ubu aba bombi ntibasiba kugaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Mu mafoto amaze iminsi agaragaza Hamza na Rema, bagaragaye basohokeye i Dubai bakina imikino y’abakundana.

Aba bombi bamaze iminsi bagaragaza ko baryohewe n’urukundo

Abakurikirana iyi Couple ndetse bazi neza uko uyu mugore yari abanye na Eddy Kenzo, bagendeye ku mafoto agaragaza aba bombi bahamijeko Eddy Kenzo atazi gukundwakaza kuko ntabihe byiza yigeze agaragaza yagiranye n’uyu mugore nkuko bimeze uyu munsi.

Dr. Hamza Ssebunya na Rema  bivugwako bahora mu birori by’urukundo kuva batangira kubana ndetse uyu mugabo ngo yemereye uyu mugore kujya amusohokana ahantu heza buri cyumweru.

Rema n’umugabo we Hamza hamwe n’umwana uyu mugore yabyaranye na Eddy Kenzo nawe ntibajya bamusiga aho bagiye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE