Riderman agiye kujyana mu butabera uwahoze ari umukunzi we, Mukasine Asnah

Umuraperi Riderman yavuze ko ndirimbo yigeze akorana na Asinah ahubwo ngo umu producer witwa Holybeat yahawe amafaranga atanga indirimbo yari ari kumukorera Asinah ayishyiramo amagambo ye.

Nubwo Asinah yabwiye abanyamakuru ko iyi ndirimbo yayikoze yumvikanye na Riderman,uyu muraperi yahakanye yivuye inyuma ko atigeze akorana indirimbo nawe ahubwo habaye amanyanga akibwa indirimbo ye.

Riderman yagize ati “Habayeho amanyanga yagizwemo uruhare n’umu producer wayikoze, yambwiye ko yishyuwe amafaranga kugira ngo atange indirimbo yanjye Asinah ashyiremo ibitero bye.”

Riderman ahamya ko kugeza ubu iyi ndirimbo atigeze ayikorana na Asinah. ndetse ngo nava mu byo ahugiyemo ashobora kurega Asinah.

Holybeat wakoze iyi ndirimbo yavuze ko ikorwa ry’iyi ndirimbo yarigizemo amanyanga afashijwe na Asinah.

Ati” Njye nafashe amajwi yabo ndabahuza nzi ko bazumvikana wenda bagakorana, ubwo bwumvikane ntabwo bwigeze bubaho.”

Uyu musore avuga ko yari afite umushinga w’indirimbo ya Riderman, Asinah ageze kuri Studio yifuza kuyiririmbamo. Holybeat wari wishyuwe 500 000frw yemeye guhuza amajwi y’aba bahanzi indirimbo ikorwa gutyo.

Holybeat yavuze ko yasabiye imbabazi Riderman kubera iri kosa rikomeye yamukoreye ndetse ngo bariyunze.

Assinah

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE