Umuhanzikazi Rihanna ukorera umuziki we, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuzeko yiteguye guhangana n’umuntu wese uzavuga nabi inda atwite cyangwa umwana yitegura kwibaruka.
Rihanna utwite inda nkuru ari hafi kubyara, avugako yiteguye kurengera umwana atwite n’umuryango we kuko ngo yabonye hari abantu batangiye kumwinjirira mubuzima, ibintu avugako atifuza nagato.


Aganira n’ikinyamakuru Q-Magazine yabajijwe uko yumva amerewe nk’umugore witegura kubyara ahamyako ameze neza ariko avugako arembejwe n’abantu batangiye kumwinjirira mubuzima nk’umubyeyi.
Yagize ati :“Meze neza ndishimye cyane, mfite amatsiko y’uburyo bazajya banyita umubyeyi, mfite amatsiko y’umuwana nzabyara, gusa mbabazwa n’abashaka kunyinjirira mubuzima”
Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko yakomeje agira ati :“Niteguye guhangana n’umuntu wese uzavuga nabi inda ntwite n’umwana wanjye igihugu azaba arimo cyose”
Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna yagaragajeko atwite inda nkuru ndetse agaragara arikumwe n’umukunzi we, umuraperi Asap nkuwamuteye inda, kuva uyu mugore yagaragaza inda ye ntagisiba kuyerekana muruhame.






Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook