Robert Mugabe yashyinguwe mu gace kihariye gaherereye mu cyaro aho akomoka ntawuhagariye Leta waruhari(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo nyakwigendera Robert Gabiel Mugabe yashyinguwe mu gace kihariye gaherereye mu cyaro aho akomoka. Yashyinguwe n’abo mu muryango we ariko nta ntumwa ya Leta yari ihari.  Umupadiri wasomye misa yavuze ko uriya mukambwe atazibagirana.

Yasabye Imana kumubabariza ikamwakira mu bayo.

Robert Gabriel Mugabe yapfuye mu byumweru bike bishize aguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze iminsi ajya kwivuriza.

Urupfu rwe rwababaje abantu benshi muri Africa muri rusange kuko afatwa nk’intwari yarinze ipfa igiharanira ko Abanyafurika bagenga mu bitekerezo kandi ntibemere kuba ingaruzwa muheto y’Abazungu.

Mu muhango wo kumusezera hari umugore we Grace Mugabe wari wifurebye igishura kirabura, kerekana ko ari mu cyunamo.

Ku isanduku Mugabe yashyinguwemo hari ho idarapo rya Zimbabwe.

Abaje kumushyingura bari bambaye imipire yera yanditse ho ko Mugabe ari umucunguzi, umubyeyi w’igihugu n’intwararumuri.

Abaturage bo muri aka gace bari baje kumusezeraho ari benshi

Igitangaje ni uko nta muyobozi mukuru wari uhagarariye Guverinoma wari waje kumusezera ho.

Hari hashize igihe abo mu muryango wa Mugabe bari mu mpaka na Guverinoma ya Mnangagwa bataremeranywa niba Mugabe yashyingurwa mu irimbi ry’intwari za Zimbabwe cyangwa yashyingurwa iwabo ku ivuko.

Leta yari yaratangiye no kubaka ikimenyetso gikomeye cyerekana ko muri ririya rimbi hashyinguwe Robert Gabriel Mugabe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE