Rubavu: Umuraperi Phil Pauz yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Mutima’. Videwo

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Phil Pauz umuraperi wo mu karere ka Rubavu,ubarizwa mu gikundi cyiyita Family Gang yashyize hanze amashusho y’indirimbo yuzuyemo imitoma,n’indirimbo ikozwe mu buryo bugezweho.

N’indirimbo uyu musore yise ‘Mutima’  arapa ataka ku buryo bukomeye umukunzi we ntatinya no kwerura ko aruta bose ndetse kubwe ntacyo atamuha bitewe n’urwo amukunda, uko atondekanya imitoma mu mikarago ya Hip Hop ni nako umusore witwa El Kennedy amwakira mu nyikirizo nawe ahogoreza icyo kizungerezi.

Uyu muraperi Phil Pauz avuga ko ari indirimbo yateguriye Abanyarwanda muri rusange cyane abafite abakunzi, n’indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nexus mu gihe amashusho yayobowe na Sunset bi Rubavu.

Umuraperi Phil Pauz wi Rubavu

Muri Muzika Phil Pauz avuga ko iyi ndirimbo igiye kumwongerera abafana,ibi abivuga ashingiye ko kuva yagera ku rubuga rwa Youtube iri muzimaze kurebwa cyane,ibintu kuri we yemeza ko ari intangiriro nziza byamuteye umuhate wo kujya ashyira hanze indirimbo iherekejwe n’amashusho asobanutse.

Uyu muhanzi atangaza ko n’ubwo akizitirwa n’ubushobozi bw’umufuka ariko yizera ko mu minsi ya vuba bigiye gucyemuka kubera ko atangiye kujya yitabira ibitaramo bitandukanye kandi bimwishyura,ibintu abona ko bizamufasha ku buryo bukomeye.

Reba hano indirimbo Mutima ya Phil Pauz ft El Kennedy

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO