Rusizi: “Inzira zo kwamamaza ibikorwa byacu zaragutse” Maisha Shakur

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Akimana Gedeon n’umuhanzi Nyarwanda ukorera muzika mu karere ka Rusizi,azwi ku mazina ya Maisha Shakur,urugendo rwa muzika yarutangiye mu mwaka wa 2011 n’ubwo kurenga imbibi z’ishyamba rya Nyungwe byakomeje kumubera ingorabahizi.

Umunya Rusizi na Nyamasheke ukurikira muzika yaho,indirimbo nka “Karabaye”,”Umuberarugo”,”Imbehe” nta gushidikanya ko atazizi n’ubwo uyu musore yanyujijemo akinjira muri Sinema mu mwaka wa 2014 ntibyamubujije kuguma gushyira hanze izindi ndirimbo no kwitabira ibitaramo bitandukanye mu ntara y’uburengerazuba.

Uyu muhanzi Maisha Shakur ku guhuza muzika na Sinema avuga ko yabikoze kugira ngo arusheho kwagura ibikorwa bye ndetse no gushaka agafaranga dore ko filime ye yakoze yitwa “Inkuba yo mucyi” yarebwe cyane ikanagurwa na benshi muri Rusizi.

Acyinjira muri Sinema uyu Maisha Shakur yabaye nk’ubuzeho mu myidagaduro aho atangaza ko yafashe umwanya akiga bihagije ikibuga cy’imyidagaduro
“Byansabye kuba mpagaritse ibikorwa by’umuziki na Sinema kugira ngo mbanze nige neza uko ibyo nkora nabibyaza umusaruro mu buryo bwiza”
Byamusabye kubanza kwiga uburyo yabyaza umusaruro ibikorwa bya muzika bye


Muri 2018 Maisha Shakur yagarutse byeruye muri Muzika ashyira hanze indirimbo yise “UNAMA” ikoretse mu buryo bugezweho, indirimbo yakunzwe cyane ikaba iri no muzihatana n’indirimbo nziza y’umwaka muri KIVU AWARDS2019 niyo yise “Don’t die young” indirimbo yemeza ko yamuhaye umugati bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo n’iyitwa “Turikimwe” aheruka gushyira hanze.


Uyu muhanzi yahamirije IBYAMAMARE.COM ko iterambere rya muzika mu ntara y’uburengerazuba riri kugenda rizamuka

“Iterambere ry’umuziki wo muburengerazuba rimaze gufata Indi ntera kubera ko kugeza ubu byoroshye kuba uvuka I rusizi ibihangano byawe bikamenyekana I rubavu bitagombeye gutega ngo ujye kubayo,Ikindi kandi inzira zo kwamamaza ibikorwa byacu Kimwe n’ahandi mu gihugu byavuye kuri Radiyo gusa bijya no Ku Bitangazamakuru byandika  bikorera muriyi ntaraMaisha Shakur
Uyu muhanzi akomeza avuga ko ubu abahanzi bamaze gusobanukirwa ibyo bashaka ndetse n’umugambi ar’umwe bimwe mu bibafasha mu bijyanye no gukorana aho anabasaba kugira urukundo ndetse agasaba itangazamakuru n’abakunzi ba Muzika Nyarwanda gufasha abahanzi bose bashoboye.
Afatanyije n’umuhanzi witwa Aime Prince uyu Maisha Shakur yatangaje ko mu cyumweru gitaha bazashyira hanze indirimbo yise “Salama” imwe mu ndirimbo yizera ko hari urwego izamugezaho.
Shakur Maisha umuhanzi ushima urwego muzika yo muntara y’uburengerazuba imaze kugeraho
 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO