Rusizi : Single Master umuhanzi ukizamuka ngo bamwitege muri 2020

Single Master n’umuhanzi ukizamuka wo mu karere ka Rusizi,akora injyana ya Hip Hop, avuga ko muri uyu mwaka wa 2020 agiye gukora uko ashoboye ngo yagure muzika amenyekane mu Rwanda hose.

Uyu musore ukiri muto avuga ko azanye umuvuduko udasanzwe mu muziki kuko yumva impano imugurumanamo akaba ari nayo mpamvu adateze gucika intege mu rugendo rwe rwa muzika.

Single Master ukunze kwibanda ku njyana ya Hip Hop  avuga ko iyi njyana ayikundira ko atambutsa ubutumwa bukagera ku bantu benshi kandi mu gihe gito.

Single Master umuraperi ukizamuka

Uretse bakuru be bamutanze mu muziki ari nabo afataho icyitegererezo, Single Master afite gahunda yo gukaza inganzo ye kugeza ageze ku rwego rushimishije ndetse akaba yanambuka umupaka bityo umuziki we ukaba warushaho kugira byishi uhindura.

ibi ngo azabigeraho binyuze mu kwicisha bugufi no kubaha abamubanjiririje ariko kandi ngo atibagiwe no gukora cyane kuko ariyo soko yiteramberere rirarambye.

Uyu musore kandi avuga ko uyu mwaka yifuza ko izina rye rimenyekana muri muzika yo mu ntara y’uburengerazuba aho azakorana n’abahanzi banyuranye mu rwego rwo kuzamura izina rye.

Uteye ubwuzu by Single Master

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE