Rusizi: The Bombi itsinda rishya ryitezweho byinshi muri Muzika Nyarwanda

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============
“Imbogamizi za mbere ni ukutabona ibitaramo bihagije no kutabona promotion mu buryo bworoshye gusa amahirwe dufite nuko vuba bidatinze turi bubereke umujyanama(Manager) wacu mushya uzajya udufasha kuko ibikorwa duteganya ntitwabyifasha” The Bombi
The Bombi n’tsinda rishya ry’abahanzi bahoze bakora muzika umwe ku giti cye bishyize hamwe ngo bahuze imbaraga mu rwego rw’iterambere rya Muzika yabo no kurushaho gusendereza ibyishimo by’abakunda umuziki mu Rwanda. Hirwa na Elvino nibo bahanzi bagize iri tsinda rya THE BOMBI aba barazwi bitari gacye mu ntara y’Uburengerazuba mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi n’igice cya Rutsiro ndetse no mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kw’ikubitiro ryishingwa ryiri tsinda bahise bashyira hanze indirimbo bise “Pharmacy” imwe muzikunzwe muri utwo turere twavuze haruguru igiye gukurikirwa n’izindi ebyiri zigiye gutunganywa na Producer Captain P wo mu karere ka Rubavu, umwe muba Producer umaze kwerekana ko ubumenyi ku gutunganya muzika bitabarizwa gusa mu mujyi wa Kigali.
The Bombi abasore biyemeje gukorana imbaraga muri muzika nyarwanda
Baganira na IBYAMAMARE.COM abagize iri tsinda batubwiye inyungu zo kwihuza ndetse n’amarenga y’iterambere rya muzika yabo.
“Twar’abahanzi bakunzwe ariko mu turere tw’iwacu ariko twabonye ko kwihuza aribyo byatanga umusaruro utubutse dushinga The Bombi, umusaruro ku ndirimbo ya mbere twatangiye kuwubona ku buryo mu minsi micye hirya no hino mu Rwanda baramenya abo turibo, ayo n’umusaruro wo gukorera hamwe”
The Bombi si bashya mu muziki bavuga ko bizeye ko itsinda ryabo rizashinga imizi rikaba ikimenywabose mu Rwanda
“Icyizere cyo kirahari kubera yuko ikibuga dusanzwe tukizi nti turi bashya kandi ikindi turi intore z’Indatabigwi n’ukuvuga ko uru ruganda turusobanukiwe tugomba gukora cyane kandi bizacamo nta kabuza”
Harerimana Mursal uzwi nka Hirw mu muziki
N’ubwo ariko bavuga ko ikibuga cya Muzika Nyarwanda bakizi, batangaza ko nk’abahanzi bakorera Muzika mu Ntara har’imbogamizi bagihura nazo 
imbogamizi ziraghari ziganjemo kutabona Promotion ihagije ariko uko biri biri mu nzira kandi dufite icyizere kandi bizaza icyambere n’ugushyira hamwe,hari imbogamizi zo kutabona ibitaramo bihagije abategura ibitaramo nabo bakanguke kandi bakorane bya hafi n’abahanzi bo mu ntara”

The Bombi mu kiganiro na IBYAMAMARE.COM basabye Itangazamakuru kubaba hafi ndetse no kugeza kure ibikorwa byabo,banasaba Abakunzi ba muzika Nyarwanda kubatera ingabo mu bitugu
Umva hano indirimbo Pharmacy by The Bombi https://www.youtube.com/watch?v=zqrbYt6wwY8

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO