Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague yatsinzwe igerageza mu ikipe yo mucyiciro cya Kabiri yashakaga kumugura

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Byiringiro Lague wari waragiye gukora igeragezwa mu ikipe yo Busuwisi yatangaje atitwaye neza bituma atsindwa.

Tariki 08 Nyakanga 2021 nibwo Byiringiro Lague yafashe indege imujyana mu Busuwisi aho yari agiye gukinira ikipe ya Nuechatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Byiringiro Lague

Nyuma y’ibyumweru bibiri agiye byatangiye kuvugwa ko iyi kipe yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko Byiringiro Lague yabanza gukina amezi atandatu y’igeragezwa akabona gusinya amasezerano, ntibabyumvikanaho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, Byiringiro Lague yanditse ubutumwa kuri Instagram avuga ko yatsinzwe igeragezwa atimwe amahirwe.

Ati “ Amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigezemo uruhare.”

Uyu musore usatira aca ku ruhande yavuze ko gutsindwa kwe yabyigiyemo amasomo akomeye ku buryo naramuka yongeye kubona andi mahirwe atazayapfusha ubusa.

Byiringiro Lague ni umwe muri ba rutahizamu beza bakiri bato u Rwanda rufite. Muri uyu mwaka w’imikino yatsindiye APR FC ibitego 11 mu mikino 13.

Imikino ya CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka niyo yatumye abengukwa n’amakipe atandukanye nubwo atahiriwe n’igeragezwa yari yaragiyemo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO