Rutahizamu wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine biteguraga gukora ubukwe.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Rutahizamu w’umunyarwanda wamenyekanye ubwo yakiniraga APR FC, Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine ni mu gihe gahunda y’ubukwe yari hafi.

Inkuru y’urukundo rwabo yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo Issa Bigirimana yashingaga ivi hasi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera, ni mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine ni mu gihe gahunda y’ubukwe yari hafi.

Kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kuryoherwa n’urukundo kugeza tariki ya 11 Kanama 2021 ubwo batandukanaga nk’uko Issa Bigirimana yemezaga aya makuru.

Ati “nibyo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa 8.”

Uyu rutahizamu yakomeje avuga ko byabaye yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize.

Ati “ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021.”

Avuga ko yamubereye umwana mwiza mu gihe cyose bamaranye ndetse nta kintu na kimwe amushinja, uretse kuba harabayeho kudahuza.

Mu myaka igera muri 3 bamaze bakundana, bagiye bakunda kugaragarizanya urukundo yaba mu bikorwa, cyane cyane nko gufashanya kwizihiza amasabukuru yabo, kandi ntibajyaga banahisha amarangamutima buri umwe yabaga afite undi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo Issa yambikaga uyu mukobwa impeta byari ibirori bidasanzwe

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO