Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba na kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema yakatiwe igifungo cy’umwaka.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba na kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema yakatiwe umwaka usubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba mu genzi we w’umufaransa Mathieu Valbuena ko bazashyira hanze amashusho ye ari mu buriri n’umukobwa.

Umucamanza akaba yakatiye Karim Benzema umwaka usubitse ndetse no kwishyura ihazabu ingana n’amadorali ibihumbi 84 (84,000,000 frw).

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa akaba na kapiteni wa Real Madrid, Karim Benzema yakatiwe igifungo cy’umwaka.

Benzema w’imyaka 33 akaba yareganwaga n’abantu 5 aho bakurikiranyweho kugerageza gukura amafaranga muri Valbuena bamubwira ko bazashyira hanze amashusho ye hanze aryamanye n’umukobwa.

Ibi byose bitewe n’uko byavuzwe mu itangazamakuru byatumye aba bakinnyi bombi batakaza umwanya mu ikipe y’igihugu, Karim Benzema akaba yarongeye guhamgarwa muri uyu mwaka.

Ibi byose byatangiye muri 2015 ubwo aba bakinnyi bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu aho Benzema yashyize igitutu kuri Valbuena kwishyura abo bantu bamusabaga amafaranga kugira ngo yishyure abo bantu badashyira amashusho ye hanze, byafashwe nk’aho Benzema na we arimo gukorana n’abo bantu nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.

Benzema we akaba yaragiye ahakana ibi ashinjwa aho we yavugaga ko yarimo afasha Valbuena kugira ngo ayo mashusho.

Abandi bane bareganwaga na Benzema nabo bahamwe n’icyaha. Uwunganira Benzema mu mategeko yabwiye itangazamakuru ko bagiye guhita bajuririra iki cyemezo.

Karim Benzema yakatiwe iki gihano nyuma y’uko ari kumwe n’ikipe ya Real Madrid aho bari bukine na FC Sheriff Tiraspol muri Champions League kuri uyu wa Kane.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO