Rwanda: Imihango yo gushyingirwa mu nsengero n’ubukerarugendo byakomorewe, utubari twakomeje gufungwa

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko gushyingirwa mu nsengero n’ubukerarugendo bikomorerwa.

Iyi nama yemeje ko gushyingirwa mu nsengero bikomorerwa ariko ntibyitabirwe n’abantu barenze 30.

Ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ndetse n’ubw’abaturutse mu mahanga ariko baje mu ndege zihariye buremewe.

Abafite amahoteli bemerewe kwakira inama ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

N’ubwo insengero ziri mu bitemerewe gukora, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko zizakomorerwa bitarenze tariki 30 Kamena 2020.

Kuva tariki 14 Werurwe umuntu wa mbere wanduye COVID-19 yagaragara mu Rwanda, mu bipimo 9681 bimaze gufatwa hagaragaye abanduye iki cyorezo 636, abagera kuri 338 baravuwe barakira, babiri barapfa. ibi bivuze ko abakivurwa ari 296.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

-Serivisi zemerewe gukora

a. Ibikorwa by’inzego za leta n’iby’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

b. Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

c. Hoteli zizakomeza gukora ndetse zemerewe no kwakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

d. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.

e. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu Turere twa Rusizi na Rubavu hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima muri utwo turere twombi. Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa igihe cyose.

f. Ingendo hagati y’intara zitandukanye cyangwa intara n’Umujyi wa Kigali ziremewe ariko kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu birabujijwe. Icyakora amakamyo atwaye ibicuruzwa yemerewe kugenda mu turere twose.

g. Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu izatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo.

h. Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15.

i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

-  Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (Cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima abiteganya. Abari mu kato biyishyurira ikiguzi cya serivisi zose bahabwa.

b. Ingendo mu modoka rusange mu turere twa Rubavu na Rusizi zirabujijwe. Imodoka zitwara ibicuruzwa n’ibiribwa zo zemerewe gukomeza gukora.

c. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

d. Insengero zizakomeza gufunga. Abanyamadini barashishikarizwa gukomeza gushyiraho ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19 mu rwego rwo kwitegura kuba insengero zafungurwa mu minsi 15 iri imbere, hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

e. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe.

f. Utubari tuzakomeza gufunga.

g. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufungwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO