Sadio Mané, yatangaje ko Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino uri hasi cyane kurusha iya Bénin baherutse kunyagira.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Sénégal na Liverpool FC yo mu Bwongereza, Sadio Mané, yatangaje ko Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino uri hasi cyane kurusha iya Bénin baherutse kunyagira.

Muri iri rushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’ibihugu bya Afurika, CAN, tariki ya 4 Kamena 2022 Sénégal yatsinze Bénin ibitego 3 byose bya Mané kuri 1 cyatsinzwe na Junior Olaitan ku munota wa 88.

Sadio Mané, yatangaje ko Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino uri hasi cyane kurusha iya Bénin baherutse kunyagira.

Muri uyu mukino bigaragara ko Sénégal yari yihariye umupira ku gipimo cya 61 kuri 39% cya Bénin ndetse hatewe amashoti agana mu izamu 12 arimo 10 y’iyi kipe yegukanye intsinzi.

Umukino wakurikiyeho ni uwahuje iyi kipe izwi ku izina rya Les Lions de la Teranga hamwe n’iy’u Rwanda izwi nk’Amavubi. Wabaye kuri uyu wa 7 Kamena 2022, Mané atsinda igitego cya penaliti ku munota wa 8 w’inyongera nyuma y’aho iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Uyu mukino umaze kurangira, Mané yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyatambutse ku muyoboro wa YouTube wa Wiwsport TV-Sport Sénégal, agaragaza ko yishimiye kuba ikipe ye yashoboye gutsinda nk’uko yari yabyiyemeje.

Yagize ati: “Dukinira abaturage bacu, turinda amabara y’ikipe y’igihugu ya Sénégal. Ku bwanjye nakoze umukoro wanjye, bivuze gutsinda cyangwa gutuma abandi batsinda kandi tuba dushaka gutwara ibikombe ku bw’igihugu cyacu.”

Abajijwe ku rwego Amavubi yariho muri uyu mukino, Mané yasobanuye ko rwari hasi ku buryo byanatumye bagorwa no gukina. Ati: “Umukino? Ntabwo byari byoroshye gukina n’ikipe yakinaga ku rwego rwo hasi cyane, bitandukanye no muri Bénin. Twari twiteze umukino urimo guhatana cyane kandi ukomeye. Sintekereza ko ari umunaniro kuko twese turi abanyamwuga.”

Muri uyu mukino, Sénégal yari yakiriwe yihariye umupira ku gipimo cya 74%, mu gihe Amavubi yari kuri 26%. Amashoti 5 yose yatewe mu izamu ni ay’iyi kipe yatsinze, kandi umuzamu Kwizera Olivier yayakuyemo keretse penaliti yatsinzwe ku munota wa nyuma.

Byari ibyishimo kuri Mané na bagenzi be ubwo bari bamaze kubona intsinzi bigoranye

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO