Samuel Eto’o Fils umukinnyi wamamaye cyane mu mupira w’amagukuru ku isi, ari muruzinduko mu Rwanda aho bivugwa ko yazanye na Ahmad Ahmad Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF).
Eto’o Fils, akomoka muri Cameroun, ni umwe mu bahanyafurika babaye ibigangange muri Ruhago nanubu akaba akiri mubavuga rikijyana muri ruhago.


Eto’o wahoze ari umukinnyi w’umupira w’Amaguru ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko akaba yarakinnye mu makipe akomeye i Burayi ari mu Rwanda na Ahmad bakazagirana ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’Umupira w’Amaguru Rwanda kugira ngo u Rwanda ruzakire igikombe cya Africa cya 2026.
Eto’o yakiniye Cameroun imikino 118 atsinda ibitego 56, yasoje umupira w’amaguru nk’umukinnyi mpuzamahanga mu ikipe ya Antalyaspor aho yanatozaga akina.
Samuel Eto’o Fils yakiniye FC Barcelona, Inter Milan, Anzhi Makhachkala, Chelsea, Everton, Sampdoria, Antalyaspor na Konyaspor.


Kuri ubu Eto’o ni ambasaderi w’igihugu cya Quatar mubijyanye n’umupira w’amaguru, akaba ari n’umwe mubari gufasha iki gihugu kwitegura kwakira igikombe cy’Isi bazakira muri 2022
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook